Uko wahagera

Tanzaniya: Ishyaka Chadema Riravugako Habayeho Kwiba Amajwi


Abanyatanzaniya benshi bitabiriye amatora yo kuri iki Cyumweru
Abanyatanzaniya benshi bitabiriye amatora yo kuri iki Cyumweru

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Tanzaniya CCM niryo rikomeje gusa ku isonga nkuko bigaragazwa n’imibare ya mbere y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu n’abaginze inteko ishinga amategeko.

Icyakora hari benshi mu bikomerezwa byo muri iryo shyaka batakaje imyanya yabo kubo bahanganye bahuriye mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta arimo Chadema.

N’ubwambere ishyaka riri ku butegetsi rihangawe ku buryo bugaragara nyuma y’imyaka irenga mirongo itanu riri ku butegetsi.

Hari abatangiye kugira ubwoba ko ibizava muri aya matora bishobora kutazemerwa n’urundi ruhande bigatuma havuka ubushyamirane n’imvururu. Abagize komisiyo y’igihugu y’amatora bahamagariye abanyagihugu kurangwa n’ituze kandi bongera kwibutsa ko nta wundi wemerewe gutangaza ibyavuye mu matora, usibye iyo komisiyo.

Umuyobozi w’iyo komisiyo Damian Lubuva yasabye abanyagihugu kwima amatwi ibigo cyangwa abantu bakomeje gutangaza amajwi bitemewe n’amategeko.

Ishyaka Chadema ryamaze gutangaza ko habaye uburiganya no kwiba amajwi muri ayo matora.

Ishyaka rimaze igihe k’ubutegetsi, CCM, ririmo kwotswa igitutu ngo ryihutishe iterambere kandi rihangane n’ikibazo cy’ubukene buri ku ntera ihanitse.

Iryo shyaka ryahanganye mu matora ya prezida n’urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Urwo rugaga rwatanze uwahoze ari ministri w’intebe Edward Lowassa ho umukandida.

Prezida wa Tanzania Jakaya Kikwete arimo gutanga ubutegetsi nyuma ya manda ebyiri z’imyaka itanu nk’uko biteganywa n’itegekonshinga. Tanzania ifite amateka arambye yo kwubahiriza manda ntarengwa. Si kimwe na bimwe mu bihugu byinshi byo muri Afurika.

XS
SM
MD
LG