Uko wahagera

Tanzania: Pasiteri Ukiza


Tanzania: Pasiteri Ukiza
Tanzania: Pasiteri Ukiza

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bahora batoye umurongo kwa Pasiteri Ambilikile Mwasapile, mu mudugudu wa Samunge mu majyaruguru y’igihugu, nko mu bilometero 400 uvuye mu mujyi w’Arusha.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bahora batoye umurongo kwa Pasiteri Ambilikile Mwasapile, mu mudugudu wa Samunge mu majyaruguru y’igihugu, nko mu bilometero 400 uvuye mu mujyi w’Arusha. Bavuga ko afite umuti ukomoka mu bimera witwa mugariga ukiza indwara zose kandi ukaba ngo ugura make cyane: amashilingi 500 gusa. Ibinyamakuru byo muri Tanzania byandika ko abantu barenga mirono itanu bapfuye bagitegereje kubona uwo Pasiteri.

Pasiteri Ambilikile Mwasapile afite imyaka 76 y’amavuko. Mu itangazo yashyize ahagaragara, arasaba ko abantu baba baretse kwiyongera iwe kugeza abategereje babanze bagabanuke. Amamodoka y’abantu bashaka kubonana nawe ngo akoze umurongo ugera ku bilometero 50 uvuye iwe. Asaba leta kohereza abashinzwe umutekano wo mu muhanda no kubaka aho abantu biherera ku muhanda wose werekeza iwe.

Governement ntiyigeze ibuza uwo musaza gukora icyo yita gukiza abantu. Gusa abayobozi bamwe batangaza ko barimo bagenzura niba koko umuti we ufite akamaro. Mu itangazo rye, Pasiteri Mwasapile nawe abuza abantu guhunga amavuliro n’ibitaro kugirango baze kwivuza iwe. Pasiteri Mwasapile yahoze ari umwigisha mu idini ry’aba-Lutheran. Ubu ari mu kiruhuko cy’iza bukuru.

XS
SM
MD
LG