Uko wahagera

Amnesty Irashinja Ubwicanyi Uburusiya na Siriya


Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International urarega ingabo z’Uburusiya n’iza leta ya Siriya kurasa ku bitaro n’ibindi bigo by’ubuvuzi muri Sitiya babigendereye, babigambiriye. Kuri Amnesty International, bigaragara rwose ko biri mu migambi yabo ya gisilikali, nyamara binyuranije n’amategeko mpuzamahanga arebana n’intambara.

Hagati aho, agahenge mu mirwano na n’ubu karubahirizwa, nk’uko intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye kuri Siriya, Staffan de Mistura, abivuga. Aka gahenge kamaze iminsi itandatu.

Uyu munsi, de Mistura ari i Geneve mu Busuwise mu nama y’itsinda ry’abahanga rishinzwe kucunga aka gahenge, itsinda riyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Uburusiya bafatanije. Yatangaje kandi ko imishyikirano y’amahoro ya Siriya izasubukurwa ku italiki 9 y’uku kwezi.

XS
SM
MD
LG