Uko wahagera

Umujyi wa Aleppo Ukomeje Kuba Isibaniro


Abarwanya ubutegetsi bwa Siriya basakawe n’ibyishimo bijeje ko urugamba i Aleppo rutararangira.

Abayobozi b’ingabo za Siriya bo bakomeje kuvuga ko abarwanya ubutegetsi bananiwe gushyigura ingoma ya Assad aho imaze ibyumweru yarafashe mu mujyi wa Aleppo. Bavuga ko inyeshyamba zabashije gusa, guca akayira mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Cyakora ubukana bw’ibitero by’indege za Siriya n’Uburusiya byagaragaye mu masaha 24 ashize, bisa n’ibyumvikanisha ko abarwanya ubutegetsi bafashe ahantu hanini, guverinema irimo gukora ibishoboka byose ngo ihisubize.

Ibyo abarwanya ubutegetsi bagezeho bishobora gutuma ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya bigamije kwibasira abarwanyi b’abajihadisite mu ntambara yaciye igihugu mo ibice, bitoroha.

Ibitero byo kwihimura by’abarwanya ubutegetsi byari biyobowe n’umutwe w’abajihadisite Jabhat al-Nusra watangaje mu kwezi gushize ko ucanye umubano na al-Qaida.

Ibyo itero byarimo impande ebyiri. Uruhande rumwe rugizwe n’abarwanya ubutegetsi batera baturutse mu ntara zo mu burasirazuba berekeza mu bice by’amajyepfo ashyira uburengerazuba bifitwe na guverinema. Urundi rugizwe n’inyeshyamba zigenda zerekeza mu gice cy’uburengerazuba mu mujyi wa Aleppo.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakomeje kwumvisha Uburusiya ko mu bitero byabwo by’indege ku nyeshyamba, bukwiye gutandukanya imitwe y’abarwanya ubutegetsi icisha make n’abajihadisite.

XS
SM
MD
LG