Uko wahagera

Syria: Abarenga 50 Bazize Imirwano


Abakomerekeye mu bitero mu mujyi wa Aleppo
Abakomerekeye mu bitero mu mujyi wa Aleppo

Imirwano mu gihugu cya Syria yahitanye abantu bagera kuri 50, k’umunsi wa nyuma w’agahenge guverinoma yari yatangaje ku munsi wa gatatu.

Iyo mirwano yabaye mu duce dutandukanye tw’igihugu cyane cyane mu ntara ya Idlib iri hafi y’umupaka na Turukiya no mu majyaruguru y’umujyi wa Aleppo.

Ku wa gatatu ushize Syria yatangaje agahenge k’amasaha 72 mu gihugu hose. Mu itangazo cyashyize ahagaragara, igisilikali cya Syria ntikigeze gisobanura niba no kurwanya imitwe y’iterabwoba, nka Leta ya Kislamu n’ishami rya al-Qaida ryitwa al-Nusra, nabyo byari guhagarara muri iyo minsi itatu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria witwa Syrian Observatory for Human Rights watangaje ko ibitero by’indege byahitanye abantu 23 barimo abana babiri ku musozi wa Darkoush uri mu ntara ya Idlib. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ibyo bitero by’indege byaragabwe na Syria cyangwa n’ingabo z’Uburusiya.

Ako gace gasanzwe kayoborwa n’imitwe irimo inyeshyamba zirwanya leta n’ishami rya al-Qaida ryitwa al-Nusra. Mu mujyi wa Aleppo uwo muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko abantu 25 aribo bahitanywe niyo mirwano.

Leta ya Syria yari yatangaje iminsi itatu y’agahenge mu rwego rwo kubahiriza irangizwa ry’ukwezi kw’igisibo gitagatifu.

XS
SM
MD
LG