Uko wahagera

Abategetsi muri Somaliya, bavuga ko umutwe w’abarwanyi ba al-Shabab, ari wo wari inyuma y’igitero cya bombe, bigagarara ko cyateguwe, ku ndege y’ubucuruzi. Icyo gitero cyahitanye umuntu umwe.

Icyo gisasu cyapfumuye uruhande rw’indege. Abategetsi bakeka ko, uwahitanywe n’iyo ndege, yanyuze muri icyo cyuho, mbere y’uko umuderevu ageza iyo ndege ku butaka, igihe gito, imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege, i Mogadishu, kuwa kabiri.

Nta wundi mu bandi bagenzi 74 bari muri iyo ndege wakoretse. Iyo ndege y’isosiyeti Daallo yari yerekeje muri Djibouti.

XS
SM
MD
LG