Uko wahagera

Silvio Berlusconi ashobora kwirukanwa mu nteko


Akanama ka sena karasaba ko Berlusconi yirukanrwa
Akanama ka sena karasaba ko Berlusconi yirukanrwa
Komite imwe muri sena y’igihugu cy’ubutaliyani yatoye umwanzuro wirukana Silvio Berlusconi wahoze ari Ministiri w’intebe, mu nteko ishinga amategeko kubera ibyaha byo kunyereza umutungo.
Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha aribwo inteko ya Sena izafata umwanzuro kuri Berlusconi.

Mu kwezi kwa munani, urukiko rw’ikirenga rwanze ubujurire bw’akabiri bwa Berlusconi, wahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo.
Icyemezo cy’uko Berlusconi akwiye kurangiriza igihano cyo gufungirwa mu rugo umwaka umwe kizafatirwa mu mujyi wa Milan, uku kwezi.

Mu gihugu cy’ubutaliyani, hari itegeko ribuza abantu gukora akazi ka leta igihe bakatiwe.
Ariko abunganira Berlusconi, bavugako iryo tegeko ritamureba kuko ryatowe icyaha cyarakozwe.
Hagati aho Berlusconi yavuze ko azasaba abaministiri bo mu ishyaka rye kuva muri guverinoma, umugambi ushobora gutuma amatora ahamagazwa.
XS
SM
MD
LG