Uko wahagera

ONU: Kurandura Sida Bitarenze Umwaka wa 2030


Buri mwaka itariki ya mbere ukwezi kwa 12, ni umunsi wahariwe kuzirikana ku ndwara ya Sida ku isi hose.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurinda indwara no kuzirwanya,CDC, gitangaza ko ku kigereranyo, abantu bagera kuri miliyoni 36.9, babana n’ubwandu bwa sida ku isi hose. Iki kigo gifasha ibihugu birenga 60 kurwanya ya Sida binyuze muri programu ya prezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku ndwara ya Sida uzwi ku izina rya PEPFAR.

Nk'uko ishami rya ONU rishinzwe kurwanya Sida (ONUSIDA) ribitangaza, abantu babarirwa muri miliyoni 15 ku isi hose babashije kugezwaho imiti igabanya ubukana bwa virusi itera indwara ya Sida.

ONUSIDA, ivuga ko ubwandu bwa sida bwagabanutse ku gipimo cya 35 ku ijana, kuva mu mwaka w’2000. Impfu nazo zituruka kuri Sida, zagabanutse ku gipimo cya 42 ku ijana kuva mu mwaka wa 2004, umwaka wabonetsemo umubare uri hejuru w’abarwayi ba Sida.

Kurandura icyorezo cya Sida, ni imwe mu ngamba z’iterambere rirambye. ONUSIDA, isanga igihe isi yaba igambiriye guhagarika icyorezo cya Sida, bitarenze umwaka w’2030, nk’uko ariyo ntego yihaye, hari ibintu byihutirwa bigomba gukorwa mbere y’impera z’umwaka w’2020.

Ibisobanuro birambuye murabyumva mu ikiganiro umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eugenie Mukankusi yagiranye na muganga Jean Rirangira wo muri ministeri y’ubuzima mu Burundi mu ishami rishinzwe kurwanya Sida.

Kurandura Sida Biterenze 2030
please wait

No media source currently available

0:00 0:52:01 0:00


XS
SM
MD
LG