Uko wahagera

Secreteri Clinton arasanga Afrika ikwiye guca umubano na Kadhafi


Secreteri Clinton arasanga Afrika ikwiye guca umubano na Kadhafi
Secreteri Clinton arasanga Afrika ikwiye guca umubano na Kadhafi

Secreteri wa departema ya Reta muri Amerika Hillary Clinton yasabye ibihugu byo muri Afrika kwitandukanya n’umuyobozi wa Libya Moammar Gadhafi no gusaba ko akurwa ku butegetsi.

Ibyo Secreteri Clinton yabisabye mu ijambo yavugiye ku cyicaro cya Afrika Yunze Ubumwe Addis Abeba muri Ethiopia mbere yo gusubira Washington hutihuti kubera impungenge z’ikirere cyari cyangijwe n’ikirunga cyarutse mu gihugu cya Eritrea gituranye n’icya Ethiopia yarimo.

Madamu Clinton yabwiye abayobozi bo muri Afrika bari bateraniye mu murwa mukuru wa Ethiopia ko bwana Kadhafi yatakaje icyizere imbere y’amategeko ku buryo adakwiye kuyobora igihugu. Yabwiye abo bayobozi gusaba ihagarikwa ry’imirwano nyaryo no gushyigikira akanama k’inzibacyuho k’abarwanya ubutegetsi bwa Libya.

Secreteri Clinton arasanga Afrika ikwiye guca umubano na Kadhafi
Secreteri Clinton arasanga Afrika ikwiye guca umubano na Kadhafi

Yanasabye kandi kwirukana abadipolomate ba Libya mu bihugu byo mu muryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Madamu Clinton ni secreteri wa departema muri Amerika wa mbere ugejeje ijambo ku bihugu 53 bya Afrika Yunze Ubumwe.

Etienne Karekezi yaganiliye n’umwe mu basesengura ibintu, impuguke mu by’amategeko Frank Mwine amubwira uko abibona.

XS
SM
MD
LG