Uko wahagera

Imirambo y’Abasirikare Baherutse Kurasirwa muri Darfur yagejejwe mu Rwanda


Abo basirikare bishwe bari mu bikorwa byo guhagarikira inyubako, babagabaho igitero cyaguyemo batatu, ndetse n’abandi barakomereka.

Abasirikare batatu barashwe, ni Sergent Musabyimana Valens, Caporali Kabango Sadiki, na Soldat Ntawumenyumunsi Joseph. Abo basirikare bishwe bari mu bikorwa byo guhagarikira inyubako, babagabaho igitero cyaguyemo batatu, ndetse n’abandi barakomereka. Major John Ndoli waje aherekeje iyo mirambo, avuga ko ibi bikorwa byo kwica ingabo zu Rwanda bitabaca intege.

Mu mirambo yagejejwe i Kanombe, harimo n’umurambo w’umupolisi superitendeti Kapaya Rutagwera Theodomiri, nawe wari mu butumwa muri Sudani,cyakora wazize uburwayi .

Abasirikare baba baguye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, bahabwa impozamarira yamadorari y’Abamanyamerika ibihumbi 50. Mbere bahabwaga ibihumbi 100. Abasigaye bo mu miryango y’abo banyakwigendera, nabo bazabona iyo mpozamarira. Umuvugizi wa polisi Superitendeti Kayiranga Eric avuga ko ibi bitareba uyu mupolisi wazize uburwayi busanzwe.

Ingabo zu Rwanda zimaze kugwa muri Sudani kuva mu mwaka wa 2005, zimaze kugera kuri 27.

XS
SM
MD
LG