Uko wahagera

Muganwa Andrew Yasabye ko Perezida Paul Kagame Yahamagazwa mu Rubanza rwe


Andrew Muganwa yavuze ko adashobora kuburana mu gihe abo urubanza rureba bose batitaba urukiko, asaba rero ko Perezida Paul Kagame yahamagazwa mu Rubanza rwe.

Umunyepolitki Muganwa Andrew yasabye urukiko rukuru ko Perezida Paul Kagame yahamagazwa mu Rubanza rwe. Ni mu rubanza nshinjabyaha Perezida w’ishyaka Nyarwanda riharanira demokarasi ritaremerwa, Andrew Muganwa, aregwamo hamwe n’abayobozi b’ikinyamakuru Umuseso, Kabonero Charles, na Gasana Didas. Muganwa wari wabonetse mu rubanza wenyine yatanze inzitizi zitandukanye zituma urwo rubanza rutinjira mu mizi yarwo. Muri zo yasabye ko Perezida Kagame Paul yahamagazwa muri urwo rubanza.

Nk’uko Muganwa yabitangarije urukiko, yavuze ko inkuru yatumye akurikiranwa hamwe n’abanyamakuru b’Umuseso, iyo nkuru ireba Perezida Kagame. Muganwa yagize ati” Nanditse m’Umuseso ko Kagame na Habyarima ari impanga, ko Kagame arusha Habyarimana ikoranabuhanga mu gitugu. ” Ati” Sinibaza ukuntu ubushinjacyaha bwakigira umuvugizi wa Perezida Kagame kandi ibyo nanditse Kagame atabihakana”. Asanga niba abihakana yazabigaragariza urukiko.

Indi nzitizi Muganwa yatanze, yavuze ko adashobora kuburana mu gihe abo urubanza rureba bose batitaba urukiko. Muganwa yabwiye urukiko ko bitumvikana mu gihe batumiza ahantu hatazwi abanyamakuru b’umuseso baregwa hamwe. Ati” muzakoreshe polisi mpuzamahanga mubafate, kubera ko aho bari batihishe, bumvikana igihe cyose ku maradiyo mpuzamahanga yumvikana mu Rwanda.”

Muganwa kandi yavuze ko atagomba kuburanishwa n’urukiko rukuru akurikije uburemere bw’ibyaha aregwa, avuga ko bireba urukiko rw’ikirenga. Yanongeyeho ko amategeko y’u Rwanda nayo atayemera hamwe ndetse n’inzego z’ubutabera. Ko ashaka ko yaburanishwa hakoreshejwe amategeko mpuzamahanga yamurenganura.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko buhagarariye inyungu za sosiyete, ko busanga nta mpamvu yo gutumiza Perezida Kagame. Bunasanga kandi mu gihe abanyamakuru b’Umuseso baratumijwe hakurikijiwe amategeko ariko ntibaboneke, nta cyabuza urukiko rukuru kuburanisha urwo rubanza mu mizi yarwo. Urukiko rukuru nti rwaburanishije mu mizi urwo rubanza uko byari biteganijwe kuya 5 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010. Rwavuze ko rugiye gusuzuma inzitizi rwashyikirijwe na Muganwa.

Uru rubanza Muganwa, Kabonero na Gasana, bakurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha bikomeye byakozwe mu itangazamakuru, birimo gusebya umukuru w’igihugu no kubuza igihugu umudendezo. Ibyo byaha ni nabyo byatumye inama nkuru y’itangazamakuru ihagarika icyo kinyamakuru.

Muganwa Andrew akurikiranwa ari mu buroko. Afungiwe muri gereza ya Kimironko mu mujyi wa Kigali, biturutse k’urundi rubanza aregwamo n’ubushinjacyaha kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

XS
SM
MD
LG