Uko wahagera

USA Zateye Inkunga u Rwanda Yo Kurwanya Imirire Mibi


Ministiri w'Intebe Anastaz Murekezi
Ministiri w'Intebe Anastaz Murekezi

Ibinyujije mu ishami ryayo ryita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) Leta zunze ubumwe zateye inkunga u Rwanda ingana na miliyari 14 na miliyoni 800 z'amafaranga y'u Rwanda yo kurwanya imirire mibi.

Ni umushinga wiswe Gikuriro uzibanda ku bana no ku bagore mu turere umunani tw'igihugu mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere.Mu Rwanda kugeza ubu imibare igaragaza Ko 38% bagwingiye bavuye kuri 51 babarurwaga mu myaka 10 ishize.

Ambassade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda irashima iyo ntambwe urwandanda Rumaze gutera rurwanya imirire mibi. Intumbero ya Leta y'urwanda ni uko mu mpera za 2018 abarangwaho imirire mibibazaba bari kuri 18%

XS
SM
MD
LG