Uko wahagera

Rwanda: Umuyobozi w'Inteko Nshya Ntiyahindutse


Abagize Inama nshingamateka y'u Rwanda
Abagize Inama nshingamateka y'u Rwanda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abadepite bashya yarahije mu nteko ishinga amategeko, ko bakwiye guhindura uburyo bakurikiranamo abanyereza umutungo w’igihugu.

Mu magambo yibanzeho, Perezida Kagame yagarutse cyane ku maraporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta asohorwa buri mwaka, ariko imicungire y’ibya rubanda ntihinduke. Bwana Kagame yavuze ko uburyo abanyereza umutungo w’igihugu bakurikiranwagamo busa nk’ubudahagije. Bityo, yahaye iyi nteko nshya inshingano z’akarusho.

Umukuru w’igihugu yageze n’aho avuga ko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yatewe kurondogora. Kuri Perezida Kagame, uwo mugenzuzi, buri mwaka, agaruka ku bintu bimwe bidahinduka, cyangwa ngo bibonerwe igisubizo.

Nyamara kandi, iki kibazo umukuru w’igihugu yagarutseho si gishya ku banyarwanda. Ni na cyo cyakunze kuvugwa n’abari bagize inteko ishinga amategeko icyuye igihe. Bamwe mu bari bagize iyo nteko bagaragaje ko nabo barambiwe guhora bakira Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kandi nta gikorwa ngo bihinduke, bumvikanisha ko ibigo bya Leta byagenzuwe byahombeje abanyarwanda amafaranga asaga miliyari 8.

Ikindi Perezida Kagame yavuze ni icy’abantu baba bamara kunyereza umutungo w’u Rwanda bagahunga bakajya mu mahanga. Aha yasobanuye ko ntacyo yakora ku bazahunga, ariko ko azakurikirana abakiri mu gihugu mu buryo bw’umwihariko.

Abarahiriye kwinjira mu nteko ishinga amategeko muri manda ya 4, banitoyemo abazahagararira biro y’iyi nteko. Mu bayobozi bashya b’inteko, hagaragaye ko nta gishya kinini cyabayemo. Uwari usanzwe ari umuyobozi w'inteko icyuye igihe Perezida Kagame yabaye nk'udashima, Mukabarisa Donatilla, ni we wongeye gutorwa. Uyu mutegarugori ukomoka mu ishyaka rya PL, yatowe ku majwi 80/80 y’abagize inteko ishinga amategeko bose.

Kuri uru rwego rw’abayobozi bashya, mu nteko hagaragayemo umuco mushya wo kubahitamo. Nta kwiyamamaza kwigeze kugaragra muri aba bahataniraga kuyobora biro y’inteko. Ahubwo bose bagiye bavugwa na bagenzi babo, bagahita babatora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG