Uko wahagera

Perezida Magufuli Yageze Mu Rwanda


German designer Karl Lagerfeld appears with model Hudson Kroenig and other models at the end of his Haute Couture Fall/Winter 2018/2019 collection show for fashion house Chanel at the Grand Palais in Paris, France.
German designer Karl Lagerfeld appears with model Hudson Kroenig and other models at the end of his Haute Couture Fall/Winter 2018/2019 collection show for fashion house Chanel at the Grand Palais in Paris, France.

Umukuru w'igihugu cya Tanzaniya John Pombe Magufuli yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu gihugugituranyi cy'u Rwanda.

Impamvu z'uru rugendo ahanini rugamije kunoza imibano y'ibihugu byombi.

Ku Rusumo aho Perezida Magufuli yambukiye, we na mugenzi we w’u Rwanda batashye ikiraro kiri ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi n’ibiro bikoreraramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda n'abatanzaniya bwana Pombe Magufuli yavuze ko ibihugu byombi bigomba kubyaza umusaruro umutungo kamere bifite hashingiwe ku migenderanire myiza.

Perezida Magufuli yagize ati “Nishimiye ubutumire bwa Perezida Kagame. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere nsuye kuva ntorewe kuyobora Tanzaniya.”

Perezida Paul Kagame we yasezeranyije mugenzi we wa Tanzaniya ko umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi uzakomeza gukura uko imyaka isimburana. Yavuze ko yifuza ko umubare w'abakoresha umupaka wa Rusumo bajya cyangwa bava Tanzaniya wiyongera, ubucuruzi bugatezwa imbere.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane, Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya azifatanya n’abanyarwanda mu mihango yo kwibuka imyaka 22 ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

XS
SM
MD
LG