Uko wahagera

Kwiyamamariza Umwanya w’Umukuru w’Igihugu Byatangiye


Ukwiyamamariza amatora y'umukuru w'igihugu mu Rwanda
Ukwiyamamariza amatora y'umukuru w'igihugu mu Rwanda

Mu Rwanda, kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu byatangiye. Ijwi ry’Amerika ryakurikiranye meeting y’ishyaka PSD

Mu Rwanda, kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu byatangiye. Ijwi ry’Amerika ryakurikiranye meeting y’ishyaka PSD. Ni ku nshuro ya mbere ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, rijya mu ruhando rwo guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu mu Rwanda. Umukandida ryamamaza, ni visi perezida w’umutwe w’abadepite, Dr Ntawukuriryayo J. Damascene . Meeting y’iryo shyaka itangiza igikorwa cyo kumwamaza , yabereye kuri stade yo mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Mu mvugo y’Abayoboke b’iryo shyaka bazwi ku izina ry’abakombozi intero yari imwe ko igihe ari iki kuri bo

Muri iyo meeting niho umukandida Perezida wa PSd Dr Ntawukuriryayo yagaragarije ibyo PSd ishyize imbere mu gihe izaramuka yegukanye intebe y’umukuru w’igihugu.

N’ubwo Dr Ntawukuriryayo ateruye ngo anenge ku mugaragro ibyakozwe na n’ubutegetsi buriho mu myaka irindwi ishize, muri gahunda yabo yagaragaje ko hari byisnhi cyane bigomba kunozwa mu nzego zitandukanye z’igihugu. Yagaragaje impinduka bakora mu gihe bakegukana intebe y’umukuru w’igihugu yaba mu burezi, mu buhinzi n’ubworozi, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bubanyi n’amahanga, mu buvuzi,muri politiki n’ miyoborere y’igihugu, mu bukungu ndetse batibagiwe n’ubutabera.

XS
SM
MD
LG