Uko wahagera

Rwanda: Munyagishari Yanze Kugera mu Rukiko


BERNARD MUNYAGISHARI
BERNARD MUNYAGISHARI

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda agiye gutangira kumva abatangabuhamya bashinja bwana Bernard Munyagishari ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Uru rubanza ruzaba ushinjwa Munyagishari adahari, kuko yafashe umwanzuro wo guhagarika kwitabirira iburanisha mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Avuga ko hari ibyemezo atemeranyaho na Madamu Alice Umulisa umucamanza umuburanisha. Kuri ubu abanyamategeko Me Bruce Bikotwa na mugenzi we Jeanne d'Arc Umutesi bahagarariye inyungu z'ubutabera Ni bo baburana uru rubanza nyirarwo adahari.

Aba banyamategeko bagombye kuba barakoze iperereza ry'ibanze rishinjura Munyagishari babwiye umucamanza ko bataboneye ibyangombwa ku gihe. Birimo amafaranga n'imodoka byo kubafasha muri iryo perereza ry'ibanze. Ariko umucamanza yanzuye ko abashinja Munyagishari bagomba gutangira kumvwa kuri uyu wa gatatu, iperereza ry'ibanze rikazakorwa nyuma.

Bernard Munyagishari w'imyaka 57 ari Ku rutonde rw'abantu barindwi bamaze koherezwa kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside. Ari kandi muri 3 boherejwe n'u rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya.

Munyagishari araburana ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza. Ni ibyaha ubutabera bw'u Rwanda bumukekaho ko yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi

XS
SM
MD
LG