Uko wahagera

Kigali Ntizihanganira Abazunguzayi Bayanduza


Ubutegetsi bw'u Rwanda bukomeje gushimangira ko nta na rimwe buzihanganira abacuruza mu kajagari bazwi nk'abazunguzayi mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri, madamu Monique Mukaruriza uyobora umujyi wa Kigali yavuze ko zimwe mu ngaruka z'abazunguzayi zirimo guteza umwanda mu mujyi wa Kigali. Uyu mutegetsi yashimangiye ko byanze bikunze umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali ugomba guhorana isuku.

Nta ngamba zidasanzwe ubutegetsi bugaragaza ko buzazikoresha mu kwirukana abazunguzayi I Kigali uretse gufatira ku zisanzwe. Ubutegetsi ntibugaragaza umubare wa nyawo w'abacuruza mu kajagari ariko buvuga ko bwatangiye kubabarura ngo bubabumbire mu mashyirahamwe. Ubutegetsi kandi ntibutomora neza igihe ntarengwa buzaba bwakuye abazunguzayi mu mujyi wa Kigali.

Mu gihe cy'imyaka ibiri habarurwa abazunguzayi batatu bamaze gupfa bazira ubucuruzi bw'akajagari. Icyegeranyo cy'umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro muri Amerika Human Rights Watch cyo mu 2015 cyatunze u Rwanda agatoki kivuga ko ruhonyora uburenganzira bwa muntu. Uyu muryango uvuga ko u Rwanda rusakumira abazunguzayi ,abasabirizi, inzererezi bukabafunga bugamije ko Kigali ikomeza kugira isuku.

XS
SM
MD
LG