Uko wahagera

Rwanda: Amapfa mu Ntara y'Uburasirazuba


Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka wo gutangirana n'ubwisungane bushya mu buvuzi urangire abahuye n'ingaruka z'amapfa mu bice bitandukanye byo mu karere ka Kayonza barasaba ubufasha leta.

Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza mu burasirazuba bw'u Rwanda bwabwiye Ijwi ry'amerika ko buri gukora intonde z'abahuye n'ikibazo cy'amapfa kugira ngo bubashe kubafasha mu cyiciro cy'abatishoboye.

Iki kibazo cy'uruzuba rwavuye cyane rugatera amapfa byagize ingaruka ku mirenge itandatu muri 12 igize akarere ka Kayonza. Byibasiye kuruta uduce dukora kuri pariki y'akagera.

Ubu hari umubare w'abaturage bataramenyekana basuhukiye mu bihugu bituranye n'u Rwanda bya Tanzaniya na Uganda. Uretse abo basuhukiye mu mahanga hari kandi n'abasuhukira imbere mu gihugu.

Gusa ubutegetsi bw'u Rwanda buvuga ko iki kibazo cy'amapfa kigaragara hirya no hino mu gihugu kitaragera ku kigero cyo kwiyambaza ubufasha bw'amahanga

XS
SM
MD
LG