Uko wahagera

Rwanda: Babiri Baguye mu Gitero muri Nyaruguru


Theos Badege avugira Polisi y'u Rwanda
Theos Badege avugira Polisi y'u Rwanda

Mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru gahana imbibi n'igihugu cy'Uburundi haravugwa igitero cy'abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bishe abantu babiri bakomeretsa abandi.

Abagabye ico gitero mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu banatwitse imodoka y'umuyobozi w'umurenge wa Nyabimata banashimuta abandi bantu.

Amakuru yatangiye gucicikana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bikorera kuri Internet mu Rwanda aravuga ko ivyo vyabaye mu ijoro ryo ku itariki 19 rishyira tariki ya 20 uku kwezi.

Ayo makuru avuga ko abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Murenge wa Nyabimata akagali ka Nyabimata Umudugudu wa Rwerere mu Karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda bica abantu babili, bakomeretsa abantu benshi barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata bwana Vincent Nsengiyumva. Biravugwa ko uwo muyobozi w’umurenge yaba yarashwe ku ijosi bakamukomeretsa.

Ayo makuru yakomeje kuvuga ko abateye baba banashimuse bamwe mu bantu bari mu gace bagabyemo igitero. Mu bashimuswe birakekwa ko harimo abakozi ba Cooperative yo kubitsa no kugurizanya izwi nk’umurenge Sacco Nyabimata bayirindiraga umutekano. Biravugwa kandi ko abagabye icyo gitero basahuye Santeri y’ubucuruzi ya Rumenero bagatwara bimwe mu bicuruzwa byari muri za butiki.

Uretse ibyo hari amafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp y’imodoka na moto bivugwa ko zatwitswe n’abateye Nyabimata. Biravugwa ko imodoka batwitse yari iy’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge banatwika icumbi yabagamo; na ho moto yo ngo yari iy’uwitwa Havugimana bakunze kwita Nyangezi muri ako gace . Uyu ari mu bo bivugwa ko banashimuswe.

Amakuru agaragara mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda nk’ikinyamakuru Umuryango.Rw avuga ko abateye baturutse mu ishyamba riri ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi bakambukira mu cyayi bagahingukira ku murenge wa Nyabimata. Nyuma mu guhunga ngo basubiye iyo bari baje baturuka i Burundi hamwe n’abantu bashimuse na bo umubare wabo ubu utaramenyekana.

Itangazo ryagenewe abanyamakuru ku rubuga rwa polisi y’igihugu mu masaha make ashize riremeza iby’aya makuru.

Riravuga ko mu ijoro ryakeye kuwa 19 z’ukwa Gatandatu, mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyabimata mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere.

Iri tangazo rya Polisi y’igihugu riremeza ko abateye barashe abantu 5 babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge. Rikomeza rivuga ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini biri muri Nyaruguru aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Iri tangazo rya Polisi y’igihugu na ryo riremeza amakuru ko abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no gusahura SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.

Polisi iremeza ko abo bagizi ba nabi banateye muri santeri y’ubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa.

Polisi iravuga ko abateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari na yo nzira ngo bongeye gucamo basubirayo.

Muri iri tangazo igipolisi cy’u Rwanda cyageneye abanyamakuru risoza rivuga ko inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abo bagizi ba nabi. Rikavuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi. Kugeza ubu ntaho bigaragara ko hari uwaba yatawe muri yombi akekwaho kuba muri icyo gitero.

Amakuru Ijwi ry’Amerika yaje kumenya nyuma ni uko abari bashimuswe baje kurekurwa. Ijwi ry’Amerika ntiyashoboye kugira uwo ivugana na we ariko uwemeza ko yakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yavuze ko yari mu bashimuswe. Mu buhamya yahaye umunyamakuru wa Radio One na Tv1 bikorera mu Rwanda aravuga ko moto ye na we bayitwitse. Yavuze ko abo bagizi ba nabi babarirwaga mu ijana bavuga igiswahili, ikirundi n’ikinyarwanda.

Uyu wakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yakomeje avuga ko bamaze gusahura ibicuruzwa babibikoreje bageze ku ishyamba rya nyungwe barabarekura. Yavuze ko abari aho bose babakubise barangije babatera ubwoba bababwira ko umurenge wa Nyabimata bawufite mu maboko yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG