Uko wahagera

Ishyaka Green Party Ryatsinzwe mu Rw'Ikirenga


Perezida Paul Kagame ashobora kuziyamamariza indi manda nkuko bikomeje gusabwa n'abanyarwanda
Perezida Paul Kagame ashobora kuziyamamariza indi manda nkuko bikomeje gusabwa n'abanyarwanda

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryatsinzwe urubanza ryaregagamo leta ribuza guhindura itegekonshinga ngo Prezida Kagame akomeze kuyobora.

Prezida w'urukiko rw'ikirenga Prof Sam Rugege wasomye umwanzuro w'urukiko yisunze ingingo z'amategeko, yavuze ko imbaga y'abanyarwanda ari yo ifite ububasha bwo gutanga ubutegetsi no kwihitiramo uko iyoborwa binyuze mu nzira zemewe n'amategeko.

Rugege avuga ko igihe abanyarwanda bahisemo guhindura itegeko nshinga ntibyafatwa nko kubangamira amahame ya demokarasi nk'uko ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ribivuga.

Ahubwo kubabuza kurihindura nibyo byabangamira amahame ya demokarasi. Rugege aravuga ko bitumvikana ukuntu itegeko nshinga ryazitira abanyarwanda ndetse n'abazabakomokaho ubuziraherezo.

Nyuma yo kutishimira icyemezo cy'umucamanza, Bwana Frank Habineza uhagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda yatangaje ko bagiye gusaba umukuru w'igihugu Paul Kagame akamaganira kure ibyo guhindura itegekonshinga.

Bishobora kumvikana nk'ibizagorana ariko kuko ubu inama y'abaministiri yarangije kwemeza akanama kadasanzwe ko kunganira inteko ishingamategeko mu kuvugurura itegekonshinga

Ingingo yo guhindura itegeko nshinga ngo Prezida Kagame akomeze kuyobora ifata umuzi mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG