Uko wahagera

Irekurwa rya Jenerali Karake Ntirivanaho Manda – Umunyamategeko


Bamwe mu Banyarwanda bamagana ifatwa rya Jenerali Karake
Bamwe mu Banyarwanda bamagana ifatwa rya Jenerali Karake

Nyuma yuko urukiko mu gihugu cy’Ubwongereza rufashe icyemezo cyo kurekura Generali Karenzi Karake, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza mu Rwanda, bamwe mu banyamategeko bemeza ko manda imufata itaravaho.

Bavuga ko igihe cyose hataraba iburanisha ngo izo manda zivanweho n’amategeko, abo izo manda zireba bashobora gufatwa igihe cyose basuye ibihugu bidafitanye umubano mwiza na leta y’u Rwanda.

Mu itangazo u Rwanda rwashize ahagaragara rwavuze ko jenerali Karake yarekuwe ku buryo budasubirwaho nyuma y’aho inkiko zo mu bwongereza zitesheje agaciro ubusabe bwo kumwohereza muri Espanye.

Nyamara umunyamategeko Frank Mwine ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza we akavuga ko irekurwa rye ritavuze ko manda zivuye ho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:03 0:00

Itangazo rya guverinoma y’u Rwanda rivuga ko mu rukiko rwa Westminster Magistrates I Londre mu Bwongereza, abahagarariye inzego z’ ubuyobozi bwa Esipanye bagaragaje ko Jenerali Karake nta cyaha yakoze yakagombye gukurikiranwaho haba mu Bwongereza cyangwa muri Esipanye.

Rikomeza rivuga ko leta y’u Rwanda yakiriye neza iki cyemezo, nyuma y’ ibyumweru birindwi Jenerai Karake afatiwe mu Bwongereza ndetse akabanza no gufungirwa muri imwe muri Gereza zikomeye zo muri icyo gihugu.

Jenerari Karake yafashwe na polisi y’ u Bwongereza tariki ya 20 Kamena 2015 ubwo yari agiye kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusoza ubutumwa bw’akazi yari yagiriye mu Bwongereza. Yafashwe hashingiwe ku nyandiko zatanzwe mu mwaka wa 2008 n’ umucamanza wo muri Esipanye.

XS
SM
MD
LG