Uko wahagera

Raporo y'Impuguke z'Abafransa kw'Ihanurwa ry'Indege Yazamuye Amagambo.


Raporo y’impuguke z’abafransa kw’ihanurwa ry’indege yahitanye uwahoze ari umukuru w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana n’uw’u Burudi Sipiriyani Ntaryamira ikomeje kuvugwaho byinshi. Izo mpuguke zari ziyobowe n’abagenzacyaha b’Abafransa Marc Trevidic na Nathalie Poux.

Raporo y’impuguke z’abafransa kw’ihanurwa ry’indege yahitanye uwahoze ari umukuru w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana n’uw’u Burudi Sipiriyani Ntaryamira ikomeje kuvugwaho byinshi. Izo mpuguke zari ziyobowe n’abagenzacyaha b’Abafransa Marc Trevidic na Nathalie Poux. Iyo raporo yatangajwe taliki ya 10 y'ukwa mbere mu mwaka wa 2012.

Mu kiganiro cyacu cya Dusangire Ijambo, twatumiye abantu banyuranye barimo impuguke mu by’amategeko mpanabyaha Maitre Innocent Twagiramungu, na Yohani Mutsinzi wakoze raporo yasabwe na guverinoma y’u Rwanda kw’ihanurwa ry’indege yahitanye ba perezida b’u Rwanda n’uw’u Burundi.

Twatumiye kandi inararibonye mu rwego rw’ubutasi. Abo ni Koloneli Patrick Karegeya wayoboye ubutasi bw’ingabo za APR mu ntambara yo muri 1994 na nyuma yaho. Barimo kandi bwana Musangamfura Sixbert wayoboye urwego rw’ubutasi rwa gisivili rwa guverinoma y’u Rwanda nyuma ya jenoside. Mwagiteguriwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG