Uko wahagera

Raporo ku Bibazo biri mu Isanwa ry’Inzu Inteko Ishinga Amategeko Ikoreramo Yongeye Kudatangazwa


Inzu Inteko Ishinga Amategeko Ikoreramwo
Inzu Inteko Ishinga Amategeko Ikoreramwo

Hashize imyaka igera kuri itanu iyo nzu itangiwe gusannwa ariko n’ubu ntirarangira

Ku munota wa nyuma, nibwo abadepite bamenyeshejwe ko iyo raporo yacukumbuye ibibazo biri mu isanwa inzu inteko ishinga amategeko ikoreramo itagitangajwe. Ibisobanuro bahawe byatumye idatangazwa ntibyanyuze abadepite bamwe. Nta n’igihe iyo raporo izatangarizwa bamenyeshejwe. Hashize imyaka igera kuri itanu iyo nzu itangiwe gusannwa ariko n’ubu ntirarangira.

Bacyigera mu nteko rusange yagombaga gutangarizwamo iyo raporo kuya 18 z’ukwezi kwa 1 mu mwakak wa 2011 guhera I sa cyenda z’igicamunsi, Perezida w’umutwe w’abadepite Madamu Mukantabana Rose yamenyesheje abadepite ko gahunda yahindutse. Ko iyo raporo itagitangajwe bitewe na raporo y’umugereka yashyikirijwe biro y’umutwe w’abadepite mu gitondocy’uwo munsi.

Bamwe mu badepite banze guheranwa ijambo, bamwereka ko bidasanzwe ko batanabyumva. Depite Mukamurangwa Henriette yamubwiye ko atari ubwa mbere raporo nk’izo z’umugereka ziza ariko ntibyimure itangazwa rya raporo. Yamweretse ko abadepite bari biteguye itangazwa ry’iyo raporo aho buri wese yari afite imbere ye igitabo cyinini gikubiyemo raporo yose.

Kuri Depite Mukamurangwa yavuze ko asanga izo ngingo z’inyongera ari nkeya cyane zitagombye gutambamira itangazwa rya raporo. Ati” ndabona hari ikindi cyibazo gikomeye kibyihishe inyuma mudashaka kuduhishurira. Ati”mutubwize ukuri”.

Depite Nkusi Yuvenali we yagaragaje ko atiyumvisha uburyo biro y’abo ariyo ifite uburenganzira yonyine bwo guhindura gahunda bikemerwa gutyo.

Aba badepite bombi , Perezida w’umutwe w’abadepite Madamu Mukantabana Rose, yabasubije ko no muri izo ngingo z’inyongera harimo ibibazo bagomba kubanza gusesengura bitonze.

Ni ku nshuro ya gatatu itangazwa ry’iyi raporo yacukumbuye ibibazo bigaragara mu isanwa ry’inzu y’inteko ishinga amategeko yimurwa.

Umwe mu banyamakuru bari mu nteko ishinga amategeko nawe wari uje kwiyumvira iyo raporo, yadutangarije ko uburyo ikomeje kwanga gutangazwa, ari ikimenyetso kigaragaza ko isanwa ry’iyo nzu y’intumwa z’abaturage rishobora kuba ririmo amanyanga menshi cyane. Ibibazo bikaba byaratangiye mu itangwa ry’isoko y’uwagombaga kuyisana

Inzu y’inteko ishinga amategeko ni imwe mu nzu zibasiwe n’intambara yo mu mwaka wa 1994. Yabagamo abasirikare 600 ba FPR Inkotanyi bari baraje I Kigali mu gucunga umutekano w’abayobozi babo bagombaga gushyirwa mu butegetsi nyuma y’ igabana ry’ubutegetsi ryari rishingiye ku masezerano y’amahoro y’Arusha.

Iyo nzu iracyafite ibimenyetso by’ibisasu bya rutura byayiterwagaho. N’ubwo iri gusanwa bimwe muri ibyo bimenyetso bizagumaho nk’amateka ntibizasibanganywa.

XS
SM
MD
LG