Uko wahagera

Umupadiri Yishwe Aciwe Ijosi Mu Bufaransa


Abagabo babiri b’iyita abasirikale b’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilima bateye kiliziya bica umupadiri mu majyaruguru y’u Bufaransa kuri uyu wa kabili. Ibiro ntaramakuru by’uwo mutwe byemeje ko abo bicanyi ari abayoboke babo.

Amaze gusura ahabereye ubwo bwicanyo Perezida Francois Holland w’Ubufaransa yatangaje ko abo bagabo biyemereye ko bakora na leta ya kiyisilima mbere yuko bicwa barashwe n’inzego z’umutekano.

Perezida Hollande yagize ati “Leta ya Kiyisilamu yiyemeje kutugabaho ibitero, kandi natwe twiyemeje kubarwanya twivuye inyuma ariko na none dukurikiza amategeko.”

Polisi ivuga ko yageze aho ayo marorerwa yakorewe ibyo byihebe byarangije guca uwo mupadiri umutwe. Perezida Hollande yamaganye yivuye inyuma ubwo bwicanyi.

Polisi ivuga ko abo bicanyi binjiye muri kiliziya y’umujyi wa Saint-Etienne-du-Rouvray mu ntara ya Normandie bagasanga uwo mupadiri asoma misa ya mu gitondo bakamuca ijosi, nyuma baza gufata abandi bantu bugwate mbere yo kuraswa na polisi.

Papa Francis abinyujije mu muvugizi we yamaganye ubwo bwicanyi, avuga ko bitangaje kubona ubwicanyi bukorerwa mu ngoro y’Imana ahigishirizwa urukundo.

XS
SM
MD
LG