Uko wahagera

Rwanda: Kagame Arareshya Abanyarwanda kuri 2017


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Muri iyi minsi manda ya kabiri y'umukuru w'u Rwanda Paul Kagame ibura igihe gito ngo igere k'umusozo; ararangwa n'ingendo nyinshi hirya no hino mu ntara z'igihugu.

Ingendo z'umukuru w'u Rwanda ziribanda ku kwihutisha ibikorwa remezo yemereye abaturage muri manda ya kabiri ya 2010-2017.

Kuri iyi ncuro Perezida Kagame ari mu karere ka Ngoma mu ntara y'iburasirazuba. Ni akarere karangwamo ubukene k'uburyo kari mu turere 10 dukennye tw'u Rwanda. Abaturage 19% bari munsi y'umurongo w'ubukene nk'uko byagaragajwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare.

Umukuru w'u Rwanda yasabye abatuye Ngoma gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ubukene bahinga kijyambere.

Naho ku bikorwa remezo by'umuriro w'amashanyarazi perezida Kagame yabizeje ko bazatandukana n'agatadoba kuko katabageza kw'iterambere.

Kuri gahunda ya guverinoma nk'uko bigaragara, biteganyijwe ko bizagera 2017 abanyarwanda 70% babona umuriro w'amashanyarazi. Ariko birasa n'ibizagorana kuko magingo aya bikiri muri 25%.

Ni inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ukorera mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG