Uko wahagera

Manda ya Nyuma ya Paul Kagame


Ukurahira kwa Perezida Paul Kagame
Ukurahira kwa Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yararahiriye manda ye ya nyuma. Iyo manda ni iya kabiri ikaba n’iya nyuma nk’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ribiteganya

President Paul Kagame yararahiriye manda ye ya nyuma. Perezida w’urukiko rw’ikirenga Mme Cyanzayire Aloysie, niwe wakiriye indahiro ya Perezida wa Repubulika y’’u Rwanda Paul Kagame. Iyi ni manda ya kabiri Perezida Kagame agiye kuyobora u Rwanda, ikaba n’iya nyuma nk’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ribiteganya.

Mu ijambo rya Perezida Kagame, yatunze agatoki cyane abanyamahanga, yavuze ko bihaye kunenga ibyiza abanyarwanda bakora. Ati ”Abaryoherwa no kunenga u Rwanda bashobora kuvuga ibyo bashaka, ariko nti bashobora kugena icyerekezo duhitamo nk’igihugu.” Yanongeyeho ko badashobora gutera ikizinga mu bushake bw’Abanyarwanda bwo gukora icyo biyemeje. Ati ”Nicyo gituma twanze bidasubirwaho ibinyoma baturega”.

Uwo muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’Afrika bagera kuri 15. Barimo Perezida wa Kongo Kinshasa, Joseph Kabila. Bari baniganjemo abo mu bihugu by’Afrika bivuga ururimi rw’igifaransa. Nti byitabiriwe na Perezida wa Uganda yoweri Kaguta Museveni wanafashije FPR kugera k’ubutegetsi.

Perezida Kagame arahiriye kongera kuyobora u Rwanda, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 8 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2010. Manda ye izarangira mu mwaka wa 2017.

Umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wabereye kuri sitade amahoro i Remera i Kigali, imbere y’abaturage basaga ibihumbi 70.

XS
SM
MD
LG