Uko wahagera

Perezida Obama Yasinye Amabwiriza yo kugabanya Imbunda


Perezida Obama amaze gusinya amabwiriza yo kugabanya imbunda mu gihugu.
Perezida Obama amaze gusinya amabwiriza yo kugabanya imbunda mu gihugu.
Perezida Barack Obama yahagurukiye ikibazo cy’ubwicanyi bukoreshwamo imbunda, ashyiraho amabwiriza azateza impaka nyinshi hagati ya perezidensi y’Amerika n’amashyirahamwe ashyigikiye imbunda.

Bwana Obama yasabye abagize kongre guhita bemeza imishinga myinshi y’amategeko kuri icyo kibazo cy’imbunda, avuga ko kubungabunga umutekano w’abana ari yo nshingano nyamukuru y’igihugu.

Bwana Obama yasinye amategeko yo kugabanya urugomo ruturuka ku mbunda akikijwe n’abana, bamwandikiye nyuma y’iyicwa ry’abana 20 n’abantu bakuze 6 barashwe kw’ishuri ribanza ry’ahitwa Newtown muri reta ya Connecticut mu kwezi kwa cumi n’abiri mu mwaka wa 2012.

Mu mabwiriza bwana Obama yasinye harimo guca imbunda ziteye nk’iza gisilikari zikoreshwa mu intambara, gusuzuma imico n’imyifatire y’abashaka kugura imbunda, no guhagurukira ikibazo cyo kwita ku barwaye mu mutwe.

Perezida Obama yasinye kandi amateka 23 yo guha ibikoresho bihagije abapolisi n’abashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe.
XS
SM
MD
LG