Uko wahagera

Perezida Paul Kagame Yasoje Uruzinduko Yagiriye mu Bufransa


Perezida Paul Kagame Yasoje Uruzinduko Yagiriye mu Bufransa
Perezida Paul Kagame Yasoje Uruzinduko Yagiriye mu Bufransa

N’ubwo urwo ruzinduko rwagerageje kugarura umubano w’Ubufransa n’u Rwanda mu nzira nziza, asiga inyuma ibyabaye mu bihe byashize, ntirwavuzweho rumwe n’abayobozi b’Abafransa.

Ku munsi wa gatatu yasoje uruzinduko rwe mu Bufransa, perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yagiranye ibiganiro n’abanyemali bakomeye bo mu Bufransa. N’ubwo urwo ruzinduko rwagerageje kugarura umubano w’Ubufransa n’u Rwanda mu nzira nziza, asiga inyuma ibyabaye mu bihe byashize, ntirwavuzweho rumwe n’abayobozi b’Abafransa.

Cyakora ibihe byahise biracyamukurikirana—ejo kuwa kabiri itsinda rigizwe n’abantu bake ryigaragambije, ryamagana ibangamirwa ry’ikiremwa muntu, ubwo yarimo kubonana n’abayobozi bashinzwe inganda b’ubufaransa, I Paris.

Abayobozi bo mu Bufransa b’ibyumba byombi by’inteko ishinga amategeko, abadepite na Sena, banze kubonana na bwana Kagame, ministri w’ububanyi n’amahanga Alain Juppe yari mu ruzinduko mu mahanga. Abofisiye benshi b’abafransa bafite ipeti rya generali, bavuze ko, kuba bwana Kagame ari I Paris ari igitutsi.

Ku ruhande rwayo, imiryango itabogamiye kuri reta, yumvikanishije ko itishimye kubera impungenge ku burenganzira bw’ikiremwa muntu, zitaje cyane mu biganiro bya prezida. Mu kiganiro yagaye France 24, bwana Kagame yahakanye ibyo bamunenga byerekeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwifashe nabi.

Uruzinduko rwa bwana Kagame, I Paris, nirwo rwambere mu gusubiza mu buryo umubano hagati y’u Rwanda n’ubufransa, abasesengura ibintu bavuga ko ibihugu byombi bifitemo inyungu. Prezida Sarkozy yasuye u Rwanda mu mwaka ushize. Guverinema y’u Bufransa, yatangaje ko mubyo ishobora gushyigikira mu Rwanda, harimo ibyerekeye ingufu, hamwe n’inzego z’amabanki.

Tukiri kuri uru ruzinduko, ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ku byerekeye amabuye y'agaciro Coltan yo muri Congo. Mushobora kubyumva kur'iyi video ivuye muri Youtube ya rucubi.



XS
SM
MD
LG