Uko wahagera

Perezida Barack Obama Yijeje Abanyafurika Ubufatanye


Perezida w'Amerika Barack Obama na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete
Perezida w'Amerika Barack Obama na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yasoje uruzinduko rw’icyumweru muri Afrika. Bwana Obama avuga ko yasobanukiwe neza ko hakoreshejwe uburyo buboneye, abatuye Afurika bashobora gutangira ibihe bishya by’uburumbuke.

Mu muhango wabereye ku kibuga cy’indege I Dar es Salam, aho yasezeye kuri perezida Jakaya Kikwete n’abatanzania benshi, bakomaga mu mashyi kandi bazunguza utubendera.

Mu gitondo kw’italiki ya kabiri y’ukwa karindwi umwaka wa 2013, uwahoze ari prezida wa Amerika George W. Bush yifatanije na bwana Obama, mu muhango wo kwibuka abantu 11 bahitanywe na bombe yo mu 1998, kuri Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika, I Dar es Salam bahashyira indabyo.

Mu ruzinduko rwe, bwana Obama yashimangiye ko hakwiye kubaho programu zihuriweho n’inzego za eta n’abikorer ku giti cyabo mu guteza imbere amajyambere. Ibyo, nk’uko yabisobanuriye abanyemari babonanye, ni byo bizatuma Afurika igirana ubuhahirane buhamye, aho kuba yahora ihabwa imfashanyo.

Mu kiganiro cya Dusangire Ijambo cyahise taliki ya 30 y'ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2013, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yagarutse ku ruzinduko rwa Perezida Barack Obama muri Afurika.

please wait

No media source currently available

0:00 0:38:42 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG