Uko wahagera

Perezida Nkurunziza Arasaba FIFA Guhana Amakosa yo mu Kibuga

  • Etienne Karekezi

Umukinnyi Neymar wa Bresil amaze kuvunika arambaraye hasi mu kibuga

Umukinnyi Neymar wa Bresil amaze kuvunika arambaraye hasi mu kibuga

Irushanwa ry'igikombe cy'isi Mundial ribera muri Bresil rigeze hafi ku ndunduro. Umukino wa kimwe cya kabiri wahuje Bresil n'Ubudage wabaye taliki ya 8 y'ukwezi kwa 7 winjiye mu mateka y'igikombe cy'isi. Uwo mukino warangiye Ubudage bunyagiye Bresil ibitego 7 kuri 1.

Hari abantu bamwe babyumvise bagirango ni umugani. Nyamara, iyo nkuru ni impamo, kuko ikipi ya Bresil yatsinzwe nk'idahari idafite kabuhariwe wayo Neymar, kapiteni wayo Thiago Silva ndetse na myugariro Dani Alves. Kuvuga ku gutsindwa kwa Bresil nabyo si ibintu umuntu yabona aho ahera mw'itangazamakuru.

Gusa nanone, si kenshi tugira amahirwe y'uko abanyapolitiki bo mu rwego rwo hejuru bitabira gutangaza icyo batekereza ku mikino mpuzamahanga. Nyamara, kuri iyi nshuro, Ijwi ry'Amerika ryasekewe n'ayo mahirwe Perezida w'u Burundi Petero Nkurunziza yemera kuvuga, kuri telefoni, ku mukino wahuje Bresil n'Ubudage.

Ni mu kiganiro kihariye Perezida Nkurunziza yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG