Uko wahagera

OPEP Ntizagabanya Peteroli Icukurwa Buri Munsi.


Ba minisitiri bo mu bihugu 12, by’umuryango w’ibihugu bikize kuri peteroli, OPEP, mu magambo ahinnye y’igifaransa, bateraniye i Vienne muri Autriche. Ejo kuwa gatanu bafashe icyemezo cyo kutagabanya peteroli bacukura buri munsi kugirango bazamure ibiciro.

Icyo cyemezo kije mu gihe peteroli nyinshi yacukuwe, yatumye ibiciro ku masoko mpuzamahanga bigwa, biva ku madolari 100 akagunguru, bigera hafi ku madolari 40 muri uyu mwaka n’igice ushize.

Muri aya mezi 18 ashize, igiciro cya peteroli cyaguye hasi ho byibura 6o ku ijana.

Kuba harimo gucukurwa peteroli nyinshi, birasa n’ibiziyongera, mu gihe Irani irimo kuva mu bihano yari yarafatiwe mu rwego mpuzamahanga, byayihaga igipimo itagomba kurenza ku bijyanye na peteroli icuruza mu mahanga.

Kuri uyu wa gatanu kandi, Indonesia nayo yinjiye mu muryango w’ibihugu bicuruza Peteroli hanze, biba 13.

XS
SM
MD
LG