Uko wahagera

Rwanda: Senateri Anastase Nzirasanaho Yagizwe Umwere


Senateri Nzirasanaho Anasitazi
Senateri Nzirasanaho Anasitazi

Urukiko rukuru rwa Kigali rwagize umwere Senateri Anastase Nzirasanaho ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwakurikiranagaho ibyaha bya jenoside.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge taliki ya 20 y'ukwa gatatu 2014 rwari rwahamije icyaha cya jenoside bwana Nzirasanaho rumukatira gufungwa burundu y'umwihariko. Icyo cyaha rukumbi, cyari icyo kugira uruhare muri jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahitwa mu Mataba, mu karere ka Gakenke.

Icyo gihe, urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cy’uruhare rwe mu rupfu rwa Dr Gafaranga Theoneste n’umushoferi we Deo, icyaha ubushinjacyaha bwamushinjaga.

Nyuma y'uko urukiko rwasomye imyanzuro y'urubanza, Ijwi ry'Amerika ryabajije bwana Nzirasanaho uko yabyakiye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:11 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG