Uko wahagera

Inzara Ikabije Mu Majyaruguru ya Nigeriya


Abana n'abagore bakuwe mu maboko y'umutwe w'iterabwoba wa Boko Haram
Abana n'abagore bakuwe mu maboko y'umutwe w'iterabwoba wa Boko Haram

Imiryango ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi iratangaza ko uduce tw’amajyaruguru ya Nigeriya twugarijwe n’ibibazo by’inzara n’imirire mibi. Iyo miryango igaragaza ko nta gikozwe icyo kibazo gishobora gukomerera igihugu n’imiryango ifasha imbabare.

Imibare itanganzwa n’umuryango w’abibumbye igaragaza ko abantu barenga miliyoni enye bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa.

Amajyaruguru ya Nigeriya amaze imyaka igera kuri irindwi ari mu bibazo by’umutekano muke uterwa n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Nubwo umuryango w’abibumbye utaratangaza ku mugaragaro ko Nigeriya yugarijwe n’inzara, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa PAM muri Nigeriya Sory Ouane, yavuze ko niba ntagikozwe hashobora kuzavuka ikibazo gikomeye.

Ouane avuga ko batangiye kubona uko ikibazo cyifashe, ubwo imiryango y’ubutabazi yatangiraga kugera muri ako gace kari karigaruriwe na Boko Haram.

Yavuze ko PAM yifuza kuba yatangiye kugaburira abantu bagera ku 431,000 mbere yuko umwaka urangira.

XS
SM
MD
LG