Uko wahagera

Kuburanisha mu Mizi Urubanza rwa Deo Mushayidi


Ibyaha Mushayidi aregwa birimo icyaha cy’iterabwoba, cyiburanishwa ku rwego rwa mbere nyine n’Urukiko rukuru

Urukiko rukuru rwatangiye kuburanisha mu mizi, urubanza rw’umuyobozi w’umutwe PDP-Imanzi utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, bwana Deo Mushayidi. Mu rwego rwa mbere, kwinjira mu mizi y’urubanza nyirizina byahereye mu rukiko rukuru, bitewe n’uko mu byaha Mushayidi aregwa harimo icy’iterabwoba, cyiburanishwa ku rwego rwa mbere nyine n’Urukiko rukuru.

Ibindi byaha ubushinjacyaha burega Mushayidi ni ugukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi buriho mu Rwanda, kurema umutwe wa gisirikare ugamije gutera u Rwanda, ingengabitekerezo ya jenoside, gukurura amacakubiri, n’inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Mushayidi yakoze ibyo byaha nk’umunyepolitiki wavugaga ko arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Yabikoreye hanze y’u Rwanda, mu mitwe ya politiki itandukanye yabayemo mu rwego rw’ubuyobozi.

Ku cyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, ubushinjacyaha buvuga ko yagifatanije n’abandi banyepolitiki nabo bavuga ko barwanya ubutegesti bw’u Rwanda. Bushinja Mushayidi ko yakoranye mu buryo butaziguye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, awukorera ubuvugizi anawutera inkunga y’ibikoresho

Naho ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubutegesti abaturage, ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, ubushinjacyaha bubimurega bushingiye ku nyandiko zitandukanye yagiye atangaza kuri internet no mu bitangazamakuru. Butanga urugero rw’aho yavuze ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iy’Abatusti yibukwa, n’iy’Abahutu avuga ko bishwe na FPR itibukwa. Bunavuga ko yemeza ko FPR icuruza jenoside, cyangwa ko mu Rwanda hari ubusumbane bukabije aho usanga amakaritiye y’abakire yihariwe n’Abatusti n’andi y’Abacyene y’Abahutu.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mutwe witwa PDF Imanzi. Wagomba kuba ishami rya gisilikali ry’umutwe wa politiki Mushayidi yayoboraga wa PDP Imanzi, wari ufite umugambi wo kurwana no gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ubuhsinjacya buvuga ko Mushayidi Deo yakoreshaga passeport y’indundi mu buryo bunyuranije n’amategeko. Muri iyo passport yari yiyise Nduwimana Vincent.

Muri ibyo byaha byose, Mushayidi yemeyemo kimwe cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Ibindi arabihakana. Yashimangiye ko byose bishingiye ku mpamvu za politiki. Mu mwanya we wo kwiregura yaboneyeho kugaragariza urukiko ko n’ubwo aruhagaze imbere nk’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegsti mu Rwanda nawe yigeze gukorana nabwo. Abusezeramo bitewe no kubona ibintu bitandukanye cyane n’impamvu zari zatumye abuyoboka.

Ku cyaha cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yavuze ko icyibazo atari ugukorana na FDLR ahubwo ikibazo ari ukumenya icyo umuntu akorana nayo. Yasabye urukiko ko ubushinjacyaha bukwiye gusobanura neza igihe nyacyo uyu mutwe witiwe uw’iterabwoba.

Ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no ku cy’ingengabitekerezo ya jenoside, yavuze ko gutandukanya ibitekerezo n’ubutegesti batavuga rumwe bidakwiye guhinduka icyaha. Yavuze ko adahakana jenoside y’Abatusti kandi nawe ari we. Ati: “Kuba yarabaye ntibikuraho ko hari n’Abahutu bishwe na FPR.”

Mushayidi yashimangiye ko ubusumbane buhari mu Rwanda, avuga ko ataceceka ku bibazo bihari. Asanga umuti wo kubikemura hakwiye debat politiki.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo, yavuze ko bitabayeho. Ku cyo gukoresha inyandiko mpimbano, n’ubwo acyemera, asanga inyito ubushinjacyaha bugiha atari yo.

Urubanza rwamaze amasaha 10. Urukiko rukuru rwashyize iburanisha ritaha ku italiki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa 8. Deo Mushayidi azakomeza kwiregura.

Deo Mushayidi afite imyaka 49 y’amavuko. Yitabye urukiko yambaye imyenda y’iroza iranga abafungwa bo mu Rwanda. Afungiwe muri gereza nkuru ya Kigali. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka mu gihugu cya Tanzaniya. Cyamwohereje i Burundi, nabwo bumuha u Rwanda ku italiki ya 5 y’ukwezi kwa 3.

XS
SM
MD
LG