Uko wahagera

Uganda: Abakundana Bahuje Igitsina Batanze Ikirego mu Rukiko


Abakundana bahuje igitsina muri Kenya barihisha
Abakundana bahuje igitsina muri Kenya barihisha
Muri Uganda, abakundana n’abo bahuje igitsina taliki ya 11 y’ukwa gatatu mu 2014 batanze ikirego mu rukiko, bamagana itegeko rishya ribahana.

Icyo kirego, cyatanzwe n’urugaga rwa sosiyete sivile ku burenganzira bwa muntu n’itegeko nshinga, gihinyuza, mu ngingo nyinshi, itegeko perezida Yoweri Museveni yasinye.

Icyo kirego gihinyuza iryo tegeko rishya, kivuga ko rihohotera amahame remezo y’uburinganire no kutavangura, ko igihano cyo gufungwa burundu riteganya gikabije, kandi ko ryatowe nta bwiganze bw’inteko bwabonetse. Icyo kirego kandi gisaba ko ibitangazamakuru bitatangaza amazina, amafoto, cyangwa se za aderesi by’abakundana n’abo bahuje igitsinda.

Umwe mu batanze icyo kirego, depite Fox Odoi, avuga ko afasha mu guhinyuza iryo tegeko, kuko ari ko umutima nama wa politiki umubwiriza. Perezida Yoweri Museveni wa Uganda mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2014 ni bwo yasinye iri tegeko, rihana n’abashyigikira abakundana n’abo bahuje igitsina.
XS
SM
MD
LG