Uko wahagera

Mugesera Leon n'Ubutabera bwa Canada

Ubutabera bwa Canada bugomba kwemeza niba umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya jenoside uba muri I Quebec kuva mu mwaka wa 1992, Leon Mugesera, yakoherezwa mu Rwanda.

Ubutabera bwa Canada bugomba kwemeza niba umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya jenoside uba muri I Quebec kuva mu mwaka wa 1992, Leon Mugesera, yakoherezwa mu Rwanda.

Hashize imyaka itandatu, urukiko rw’ikirenga rwa Canada rutegetse ko bwana Mugesera yakoherezwa mu Rwanda, akaburana ibyaha ashinjwa byo gukongeza jenoside.

Abategetsi b’u Rwanda bashinja Mugesera kuba yaravuze disikuru ikangurira abahutu kwica abatutsi muri 1992, imyaka ibiri mbere y’uko jenoside iba. Nyuma y’iryo jambo ni bwo Mugesera yahungiye muri Canada.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yabajije impuguke mu by’amategeko Evode Uwizeyimana uba I Montreal muri Canada impamvu zijyanye n’amategeko zituma icyo gihugu gishaka kohereza Mugesera mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG