Uko wahagera

Mu Rwanda, Abana b’Abakobwa Bari Gukingirwa Kanseri y’Inkondo y’Umura


Bamwe mu bana b'abakobwa bakingirwa kanseri y'inkondo y'umura
Bamwe mu bana b'abakobwa bakingirwa kanseri y'inkondo y'umura

Ni ku nshuro ya mbere urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rutanzwe mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rutanzwe mu Rwanda. Rurahabwa abana b’abakobwa biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, bari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko. Barakingirirwa ku bigo by’amashuri bigaho. Abakingirwa bose barasaga ibihumbi 100 mu gihugu cyose. Barakingirwa ku itariki ya 26 na 27 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2011.

Ijwi ry’Amerika ryageze ku mashuri abanza y’Intwari mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Hakingirwaga abana b’abakobwa hafi 140. Bamwe muri bo wasangaga bafitiye ubwoba bukabije urwo rukingo, mu gihe abandi batarutinyaga.

Mu kiganiro twagiranye, abo bana b’abakobwa batubwiye ko bamenye kanseri y’inkondo y’umura n’urukingo rwayo babibwiwe n’abarimu babo. Ariko abenshi muri bo wasangaga badasobanukiwe n’impamvu bari gukingirwa. Umwe muri bo yavuze ko ruzamurinda gupfa mu gihe cyo kubyara. Undi nawe yavuze ko ruzamurinda indwara zitandukanye zirimo na malariya. Undi yadutangarije ko bari gukingirwa kubera ko abana bato ari bo bakora imibonano mpuzabitsina.

Abaforomokazi badutangarije ko muri rusange nta bibazo bahuye nabyo mu gukingira abo bana. Ariko batubwiye ko hari aho bageze basanga abana bacye basibye ishuri kubera kudasobanukirwa iby’urwo rukingo. Buri mwana wese ukingiwe akorerwa ifishi.

Gatera Maurice ushinzwe indwara zirindwa n’urukingo muri Porogaramu y’igihugu y’ikingira yatangarije Ijwi ry’Amerika ko mu moko atandukanye ya kanseri zibasira abagore mu Rwanda, iy’inkondo y’umura iza ku mwanya wa mbere: abagore 27 ku 100 barayirwara. Iyi kanceri iri no mu ndwara zibasira cyane abagore mu rwego rw’isi. Buri mwaka abayandura basaga ibihumbi 500, igahitana abarenga ibihumbi 270 muri bo. Abarenga 85 ku 100 ni abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.

Uru rukingo rwa Kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa baruterwa k’ukuboko. Bagomba kurukingirwa inshuro eshatu mu bihe bitandukanye: urwa mbere ni muri uku kwezi kwa 4, urwa kabiri bazaruhabwa mu kwezi kwa 6 naho urwa gatatu mu kwezi kwa 10 muri uyu mwaka wa 2011. Mu myaka itatu iri kingira rizamara, biteganijwe ko abana basaga miliyoni ebyili n’igice bazakingirwa.

XS
SM
MD
LG