Uko wahagera

Mozambique: Miliyoni n'Igice Bugarijwe n'Inzara


Amapfa yatejwe na El Nino
Amapfa yatejwe na El Nino

Igihugu cya Mozambique gihanganye n’amapfa, ibibazo by’ubukungu, imyenda, n’ubushyamirane bwa politiki. Ibiro by’Ubuyobozi bwa porogaramu ishinzwe ibiribwa ya ONU, PAM byatangarije Ijwi ry’Amerika ko ibibazo ari uruvange kuri miliyoni 1 n’ibihumbi magana atanu by’abantu ONU ivuga ko bakeneye ibiribwa cyane.

Mu myaka ibiri ishize Mozambique yari yateye imbere nyuma y’itora rya prezida ryabaye mu mahoro, ubukungu kamere bw’imyuka ikoreshwa mu bintu bitandukanye birimo guteka no gushyushya mu mazu, hamwe n’ihagarikwa ry’ubushyamirane bwari bwaraturutse ku ntambara yamaze imyaka mu gihugu.

Nyuma haje ihindagurika ry’ibihe, El Nino iba irakubise. Yatangiye mu 2015 ubuhinzi burahazaharira kubera imyuzure nyuma yaje gukurikirwa n’amapfa.

Muri icyo gihugu giherereye mu majyepfo ya Afurika, ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, rigereranya ko abantu bagera muri miliyoni 32 badafite ibiribwa bihagije kubera ihindaguruka ry’ibihe.

Imirwano yubuye mu gihugu cya Mozambique hagati no mu majyepfo hamwe n’ibibazo by’amadeni ya miliyari 2 z’amadolari byiyongeraho ko abaterankunga bigendeye byatumye abanyamozambique miliyoni 1 n’igice bakorwaho n’ingaruka za El Nino.

XS
SM
MD
LG