Uko wahagera

Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza Yanze kuva kw’Izima


Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Theresa May
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Theresa May

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza akomeje kutava kw’izima ku byerekeye kuva mu muryango w’ubumwe b’Uburayi, mu gihe abakomeje kumurwanya bagenda biyongera.

Theresa May kuri uyu wa gatanu yahagurukiye gushyigikira umushinga wo kuva muri uwo muryango. Yahamagariye abanyagihugu kumushyigikira mu gihe abamunenga imbere mw’ishyaka rye, binubira uwo mushinga w’amasezerano babona ashobora gushyira Ubwongereza mu “buja”. Ibi byatumye bahagurukira ku mukura ku ntebe.

Ayo masezerano n’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, imyaka ibiri nyuma y’uko Abongereza batoye muri Kamarampakakuwuvamo, yatumye abaminisitiri batandatu basezera ku mirimo. Yanakuruye impaka mu nzu y’inteko ishinga amategeko aho, May yakirijwe uburakari ari minisitiri w’intebe. Ibyo byaherukaga mu 1940 ubwo Neville Chamberlain yakuwe kuri uwo mwanya mu ntangiriro z’intambara ya kabiri y’isi.

Umushinga w’Amasezerano yo kuva mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, byahise bitangazwa ko yapfubye rugikubita. Byavuzwe n’abadepite bo mu mashyaka atandukanye. Bumvikanishije ko inteko itazashyigikira uwo mushinga, igihe cyo kuwutora mu kwezi gutaha. Ayo masezerano yabombye gutuma Ubwongereza buguma mu muryango w’Uburayi mu bijyanye na gasutamo, birebana n’ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka, ku gihe kitagira iherezo. Amasezerano yanatuma Ubwongereza buguma mw’itsinda ry’Uburayi mu byerekeye ubuyobozi n’amategeko, ariko nta jambo iki gihugu kibifitemo.

Minisitiri w’intebe May avuga ko umushinga w’amasezerano ari uw’igihe gito mu gihe Ubwongereza buzaba butegura mu mezi make ari imbere amazezerano yuzuye y’ubuhahirane mu muryango w’ubumwe bw’uburayi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG