Uko wahagera

Amashyaka Atatu Atavuga Rumwe n’Ubutegetsi mu Rwanda Yandikiye L’ONU


Amashyaka Amashyaka FDU-Inkingi, Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije n’ishyaka PS-Imberakuri arasaba ako kanama ka ONU kugira icyo gakora ku “mwuka mubi” wa politiki uri mu Rwanda.

Amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda: FDU-Inkingi, Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije na PS-Imberakuri, yashyize ahagaragara ibaruwa ifunguye yandikiye akanama ka ONU, gashinzwe amahoro ku isi. Muri iyo barwa Ijwi ry’Amerika rifite kopi, ayo mashyaka arasaba ako kanama ka ONU kogira icyo gakora ku “mwuka mubi” wa politiki uri mu Rwanda.

Muri iyo baruwa, ayo mashyaka arasaba ako kanama gusaba guverinoma yi Kigali, kurekura nta mananiza abanyepoliti bose bari muri gereza, yavuze ko bafunzwe kubera “impamvu za politiki. Mubo ivuga, harimo Me Ntaganda Bernard, Perezida wa PS-Imberakuri, Ingabire Victoire, Perezida wa FDU-Inkingi; Deo Mushayidi, Ntakirutinka Charles na Muganwa Andrew.

Ayo mashyaka yagaragaje ko akurikije uburyo ibintu bimeze mu Rwanda, n’uburyo abantu bakomeje guhunga igihugu, bamwe ndetse bakaba bariciwe mu buhungiro, arasaba ako kanama kugira icyo gakora byihuse mu Rwanda hatongera kuba icyo yise”imidugararo”. Yanageza igihugu ku mahano yabaye mu mwaka w’1994.

Ayo mashyaka yagaragaje ko atari abanyepolitiki bonyine bibasiwe mu Rwanda. Ko n’itangazamakuru ryigenga naryo ari uko . Aho umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi, Rugambage Jean Leonard, yishwe . Abandi bari muri gereza: Ab’ikinyamakuru Umurabyo: Nkusi Uwimana na Mukakibibi Saidat. Naho ibinyamakuru byanengaga guverinoma nabyo bigahagarikwa. Ibyo bagaragaje ni Umuseso n’Umuvugizi.

Ayo mashyaka avuga ko ubutegetsi buriho mu Rwanda, butigeze bwubahiriza ibyo bwari bwarasezeranije abaturage ubwo bwajyagaho. Bityo, kagasanga akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi gakwiye gutabara u Rwanda ibintu bitaragera iwandabaga.

XS
SM
MD
LG