Uko wahagera

Lt. Col. Rugigana mu Muhezo mu rw'Ikirenga


Lt Col Rugigana ubwo yitabaga mbere urukiko (VOA Archive)
Lt Col Rugigana ubwo yitabaga mbere urukiko (VOA Archive)

Lt Col Rugigana Ngabo, murumuna wa Gen Kayumba Nyamwasa, ntiyishimiye icyemezo cyo gukomeza gukurikiranwa ari mu buroko cyategetswe n’urukiko rukuru rwa gisirikare

Lt Col Rugigana Ngabo, murumuna wa Gen Kayumba Nyamwasa, ntiyishimiye icyemezo cyo gukomeza gukurikiranwa ari mu buroko cyategetswe n’urukiko rukuru rwa gisirikare. Yitabaje urukiko rw’ikirenga, rwaburanishije mu muhezo ubujurire bwe. Ku ya 21 y’ukwa gatatu 2011, rwavuze ko ibyavugirwa mu rubanza rwe byagira ingaruka k’umutekano w’u Rwanda.

Ababuranyi ntibavugaga rumwe ku iburanishwa ry’uru rubanza mu muhezo. Ubushinjacyaha bwa gisirikare nibwo bwasabye uwo muhezo buvuga ko imiterere y’idosiye y’urubanza rwa Lt Col Rugigana igiye mu ruhame byagira ingaruka k’umutekano w’u Rwanda.

Ushinjwa, Lt Col Rugigana, n’abamwunganira, basabaga ko yaburanishwa mu ruhame. Lt Col. Rugigana yavuze ko ashinjwa n’umutangabuhamya umwe rukumbi, inyandikomvugo ye nta muhezo igombera, mu gihe ibyo aregwa nta banga rikirimo byagiye hanze. Kuri we, kurushyira mu muhezo, yabyise “kuyobya uburari” kw’ubushinjacyaha bugamije kumurenganya.

Kimwe nk’uko urukiko rukuru rwa gisirikare rwabitegetse kuya 27 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2011, akaburanishwa mu muhezo, n’urukiko rw’ikirenga rwategeste ko ariko bigenda.

Lt Col Rugigana Ngabo, aregwa icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo. Yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010. Yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kuya 27 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2011. Uru rukiko rwategetse ko akomeza gukurikiranwa ari mu buroko kuya 28 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2011.

XS
SM
MD
LG