Uko wahagera

Lionel Messi Yakatiwe Gufungwa Amezi 21


Lionel Messi mu rukiko
Lionel Messi mu rukiko

Lionel Messi, kabuhariwe mu mukino w’umupira w’amaguru yakatiwe igifungo cy’amezi 21 no gutanga ihazabu ya miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu bijyanye no kudasora.

Icyo cyemezo cyafatiwe umunyargentina Messi, cyafashwe n’urukiko rw’umujyi wa Barcelona, ari naho akinira. Urwo rukiko kandi rwahanishije se wa Messi witwa Jorge na we gufungwa amezi 21 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 1.5 z’amayero.

Uko ari babiri bahamwe n’ibyaha byo gukwepa imisoro ingana na miliyoni 4.1 z’amayero hagati y’umwaka wa 2007 na 2009.

Icyakora Messi w’imyaka 29 ashobora kutajyanwa muri gereza kuko amategeko muri Esipanye agena ko igihano kiri munsi y’imyaka ibiri bidafitanye isano n’urugomo umuntu ashobora kugikora ari hanze .

Mu rukiko Messi umaze kuba umukinnyi wa mbere ku isi inshuro eshanu yireguye avuga ko nta kintu na kimwe azi ku bijyanye n’umutungo we ahubwo ko ibyo aregwa byabazwa se. Messi aza ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abakinyi bakize kurusha abandi ku isi.

XS
SM
MD
LG