Uko wahagera

Leta nshya i Kinshasa


Ministri w’intebe mushya yagabanije cyane umubare wa ba minisitiri

President Joseph Kabila yashyizeho ministri w’intebe mushya, Matata Ponyo Mapon, ku italiki ya 18 y’ukwezi kwa kane 2011. Akimara gushyirwaho, Matata yatangaje ko atazakora guverinoma iremereye cyane nk’uko byari bisanzwe. Koko rero, iyari iriho mbere yari igizwe n’abaminisitiri barenga 60. We yashyiho abaminisitiri 36 gusa. Mu bari basanzwe muri guverinoma, barindwi bonyine ni bo yagumanye muri leta ye. Abandi bose 29 ni bashyashya.

Ikindi gitangaje, abaminisitiri benshi ba Matata si abanyapolitiki. Nta n’ubwo bazwi muri rubanda. Yahisemo abantu abonamo ubushobozi bwo gucunga ibya rubanda, nk’uko Professor Philippe Buyoya yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika. Professor Philippe Buyoya ni mwalimu muri kaminuza y’i Kinshasa. Ni impuguke mu birebana na politiki zo mu Biyaga bigali by’Afrika.

Professor Buyoya aragira, ati: “Ugereranije na guverinoma za mbere, zayoboye na Antoine Gizenga na Adolphe Muzito, zarimo abayobozi b’amashyaka menshi, iyi ya Matata yo yiganjemo cyane ishyaka rya President Kabila, PPRD, n’inshuti zaryo nka PALU. Iyo urebye neza, usanga kandi ikurikije ubushake bw’umukuru w’igihugu bwo gushyiraho governement itimirije imbere ibya politiki, ahubwo igomba kwita ku bibabaje rubanda.”

Naho Jean Claude Katende, umuyobozi wa ASADHO, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukomeye muri Republika iharanira demokarasi ya Congo, we yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yari yiteguye ko, kubera amakimbirane yabaye nyuma y’amatora, guverinoma nshya yagombaga kujyamo n’abantu batavuga rumwe na President Kabila.

XS
SM
MD
LG