Uko wahagera

Lantos Foundation Yahaye Umudari Rusesabagina


Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Umunyarwanda Paul Rusesabagina taliki 16 y’ukwa 11 umwaka wa 2011 yahawe igihembo kitwa “The Tom Lantos Human Rights Award” cy’umuntu witangiye uburenganzira bwa muntu.

Umunyarwanda Paul Rusesabagina taliki 16 y’ukwa 11 umwaka wa 2011 yahawe igihembo kitwa “The Tom Lantos Human Rights Award” cy’umuntu witangiye uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihembo ni cyo kwibuka nyakwigendera depite Tom Lantos waharaniye uburenganzira bwa muntu kw’isi igihe kirekire. Imihango yo guha bwana Paul Rusesabagina icyo gihembo yabereye mu cyumba cy’inzu ya kongre y’Amerika I Washington, DC.

Bwana Paul Rusesabagina abaye umuntu wa gatatu uhawe icyo gihembo kuva gitangiye mu mwaka wa 2009. Agihawe nyuma y’umuntu warokotse jenoside y’abayahudi porofeseri Elie Wiesel muri 2010 na Dalai Lama, umuyobozi w’idini rya Budha muri Tibet wagihawe muri 2009.

Umuyobozi wa Lantos Foundation, Madame Katrina Lantos Swett, umukobwa wa nyakwigendera Tom Lantos, ni we wasobanuye impamvu nyamukuru Rusesabagina yahawe icyo gihembo. Yasobanuye ko mu gihe cya jenoside yakorewe abayahudi, intambara ya kabiri y’isi ijya kurangira, ise yakijijwe n’umudiplomate w’umunyasuwedi wari muri Hongriya, witwaga Raoul Wallenberg amuhishe mu nzu yarokokeyemo, yari yise ko ari umutungo wa Suwedi. Yasobanuye ko ubwo butwari Wallenberg yagize yitangira abantu atazi, yumva gusa ko ari cyo kintu kiza cyo gukora, ari na bwo Rusesabagina yagize afasha abantu muri Hotel Mille Collines

Umwe mu badepite bo muri kongre y’Amerika baje muri uwo muhango, Ed Joyce wo muri Californiya, yasobanuye ko kubera gukomeza guharanira uburenganzira bwa muntu, bwana Rusesabagina ubu atotezwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko anenga uburyo buhohotera uburenganzira bwa muntu.

Depite Joyce yunzemo ati, iyi ni yo mpamvu y’inyongera ituma ahembwa kuko gutotezwa nk’uko kwakorewe Raoul Wallenberg akanicwa n’Abasoviyeti, Pasiteri Martin Luther King muri Amerika ndetse bikorerwa n’Umushinwa Liu Xiabao wahawe igihembo Nobel cy’amahoro umwaka ushize afunze

XS
SM
MD
LG