Uko wahagera

Kwibuka Nyakwigendera Seti Sendashonga (Igice cya kabiri)


Bamwe mu banyarwanda bari bazi imibereho cyangwa bakoranye na Nyakwigendera Seti Sendashonga baganiye ku murage n’ibitekerezo bya politiki yari afite. Ibyo biganiro byabaye taliki ya 25 y’ukwa gatandatu muri 2011 I Buruseli mu Bubiligi mu rwego rw’ikigo bashinze kitiriwe Seti Sendashonga.

Bamwe mu banyarwanda bari bazi imibereho cyangwa bakoranye na Nyakwigendera Seti Sendashonga baganiye ku murage n’ibitekerezo bya politiki yari afite. Ibyo biganiro byabaye mu mpera z’icyumweru gishize I Buruseli mu Bubiligi mu rwego rw’ikigo bashinze kitiriwe “Seth Sendashonga.

Icyo gikorwa cyabaye icyo kwibuka imyaka 13 Sendashonga amaze atabarutse n’ imyaka 12 icyo kigo gishinzwe, cyabahaye umwanya wo kuganira ku murage no ku bitekerezo bya demokarasi y’abaturage yashyiraga imbere.

Ibyerekeye icyo kigo, imibereho ndetse n’ubuzima bwa Nyakwigendera Seti Sendashonga, wabaye ministri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda nyuma ya jenoside ya 1994 ni byo tuganiraho muri Dusangire Ijambo uyu munsi.

Twatumiye bwana Yohani Batisita Nkuliyingoma, umwe mu bashinze “Institut Seth Sendashonga” na madame Siriyaka Nikuze Sendashonga wari warashakanye na Nyakwigendera Sendashonga. Ni muri Dusangire Ijambo y’umunyamakuru Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG