Uko wahagera

Amakofe Yavuze mu Nteko ya Kenya


Umutekano wari wakajijwe cyane hanze y'ingoro y'Inteko ishinga amategeko.
Umutekano wari wakajijwe cyane hanze y'ingoro y'Inteko ishinga amategeko.

Muri Kenya, abadepite barwanye, bakubitana amakofe, mu nteko bapfa umushinga w’itegeko rishya ku mutekano.

Abo mu mashyaka ari ku butegetsi bari bawushyigikiye bose, naho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bawurwanyaga, bavuga ko ukarishye, kandi ko batahawe umwanya wo kubanza kuwusoma neza. Bateye hejuru baraskabaka, bararirimba, bajugunyanga impapuro, amahane avuga atyo, barasekurana.

Uwo mushinga w’itegeko uteganya ko inzego z’umutekano zishobora guta muri yombi no gufunga by’agateganyo umwaka wose abakekwaho iterabwoba. Uteganya kandi n’ibihano bikarishye cyane ibitangazamakuru n’abantu ku giti cyabo bakwirakwiza inyandiko zibangamiye umutekano w’igihugu.

Naho abapolisi bari bakikije ingoro y’inteko ishinga amategeko ari benshi, biteguye gusubiza inyuma abaturage bari bateganije imyigaragambyo yo kwamagana umushinga w’itegeko rishya. Abantu bake bashoboye gukora iyo myigaragambyo batawe muri yombi.

Kuri uyu wagatatu, ambassade z’ibihugu icyenda muri Kenya, harimo n’iya Leta zunze ubunwe z’Amerika, zashyize ahagaragara itangazo rimwe rusange zihuriyeho zose, zigaragaraza impungenge ku mushinga w’itegeko rishya ry’umutekano. Ziragira, ziti: “Dushyigikiye imigambi yose yo kurengera umutekano, usibye ibyabangamira uburenganzira bwa muntu.”

Kubera imirwano y’abadpite, imilimo y’inteko yahagaze amasaha make. Yasubukuwe bitinze, maze wa mushinga w’itegeko baraweza, bemeza n’umunyamabanga mushya wa ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, mu rwego rwo kuvugurura imyanya yo muri government ifitanye isano n’umutekano.

XS
SM
MD
LG