Uko wahagera

Kandidatire y'u Rwanda muri ONU


Hari abantu bamwe batangiye kwibaza niba raporo y’impuguke za ONU kuri Kongo iherutse gutangazwa idashobora kubangamira kandidatire y’u Rwanda kuri uwo mwanya.

U Rwanda ruritegura gufata umwanya udahoraho mu nteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU. Ibyo bishobora kuzemezwa mu mirimo y’inteko rusange ya ONU iteganijwe kuba mu kwezi kwa cyenda ku cyicaro cya ONU mu mujyi wa New York.

Gusa, hari abantu bamwe batangiye kwibaza niba raporo y’impuguke za ONU kuri Kongo iherutse gutangazwa idashobora kubangamira kandidatire y’u Rwanda kuri uwo mwanya.

Mu kiganiro Tujye impaka, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye n’umushakashatsi Dr. Runanira Paul uba muri kaminuza y’I Bordeaux III mu Bufaransa ndetse na bwana Gervais Condo, umunyapolitiki n'impuguke mu bibazo byo gukemura impaka. Atuye muri leta ya Viriginiya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG