Uko wahagera

Kagame Yiteguye Intambara y'Abamurwanya


President Paul Kagame Sworn-in
President Paul Kagame Sworn-in

Perezida Kagame Yagereranije Abashaka Guhungabanya Umudendezo w’u Rwanda n”Ibigarasha byo mu mukino w’Amakarita”.Ni mu nama ya munani y’umushyirano igamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Mw’ijambo yavugiyemo ayitangiza, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abamurwanya bari hanze y’igihugu bashaka kuvutsa u Rwanda umudendezo waryo ko yiteguye intambara.

Muri iyo nama yatangiye ejo kuwa mbere, bwana Kagame yihanangirije bamwe mu banyapolitiki bari hanze y’igihugu, abagereranya n’ibigarasha byo mu mukino w’amakarita kandi ko ntacyo bashobora kugeraho. Muri iryo jambo kandi, perezida Kagame yavuze ko abantu nkabo babarirwa ku ntoki kandi ko bazakomeza kuba ibigarasha. Yanongeyeho ko ibyo bigarasha bitazabuza amakarita gukomeza kuba amakarita. Perezida Kagame yavuze ko hari n’ababashyigikira, barimo n’itangazamakuru, kandi ko nabo ari ibigarasha. Gusa, ntiyeruye ngo atangaze amazina yabo.

Yumvikanisha ikizere kinshi, perezida Kagame yareruye atangaza ko yiteguye intambara ku muntu wese washaka kuyishoza ku banyarwanda kandi ko ahubwo bamutindiye. Kagame yanavuze ko ingaruka zishobora kuba Ku bantu bashaka guhungabanya n’u Rwanda zaba nyinshi kandi ko n’abaziteza zabageraho. Yunzemo ati, kubona hari abanyafurika babashyigikira, ariko ntiyabavuze amazina. Kuri perezida Kagame, ngoimikorere nk’iyo ntaho itaniye no gutwika nyakatsi uyirimo. Ati” abo bashaka kuyitwika nabo bayirimo nibakongeze barebe.”

Ku munsi wa mbere w’iyi nama ya 8 y’umushyikirano yagarutse ku bibazo bitandukanye biri mu gihugu. Mu bibazo nyamkuru byagarutsweho n’abaturage bahawe ijambo muri iyo nama harimo, ik’isenywa ry’amazu ya nyakatsi, ivanwaho ry’amafaranga ya buruse ku banyeshuri bo muri za kaminuza za Leta, ikimenyane n’ikenewabo mu itangwa ry’akazi. Si ubwa mbere ibibazo nk’ibi bizamuwe mu nama zibera mu Rwanda. Byazamuwe kandi no muri zimwe muri za raporo zinyuranye zatangajwe n’inzego za reta mu mezi make ashize. Iyo nama yatumiwemo n’Abanyarwanda baba mu mahanga, irarangiza imirimo yayo uyu munsi.

XS
SM
MD
LG