Uko wahagera

Perezida Kagame Yarahiriye Gufunga no Kurasa Uhungabanya u Rwanda


Perezida Paul kagame muri Nyabihu mu ntara y'Uburengerazuba bw'u Rwanda
Perezida Paul kagame muri Nyabihu mu ntara y'Uburengerazuba bw'u Rwanda
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ahangayikishijwe n'umutekano w'u Rwanda muri iki gihe, ku buryo yiteguye gufunga cyangwa kurasa umuntu wese washaka guhungabanya cyangwa kubuza u Rwanda umudendezo warwo.

Ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba, taliki ya gatanu y'ukwa gatandatu 2014, Perezida Kagame yikomye abahungabanya umutekano mu gihugu, avuga ko bazakomeza gufatwa ndetse byaba ngombwa bakaraswa ku manywa y’ihangu.

Uumuyobozi w'u Rwanda yatangaje aya magambo nyuma y’umunsi umwe gusa Leta zunze ubumwe z’Amerika itangaje ko ihangayikishijwe cyane n’ifungwa n’izimira ry’Abanyarwanda mu mezi make ashize.

Ku ruhande rwe, asubiza izo mpungenge zagaragajwe n'Amerika, ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko muri iyi minsi u Rwanda rufite ibibazo by’umutekano byihariye mu majyaruguru y’igihugu. Yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR barimo barahacengera.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye na Bwana Boniface Twagirimana visi perezida w’ishyaka FDU – Inkingi ritavuga rumwe na leta, atangira amubaza uko bakiriye amagambo y’umukuru w’igihugu ku kibazo cy'umutekano.
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:31 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG