Uko wahagera

Ihamagazwa rya Perezida Paul Kagame mu Rubanza Ruregwamo Andrew Muganwa


Umunyepolitiki Muganwa Andrew yanga ko urubanza aregwamo n’abayobozi bakuru b’ikinyamakuru Umuseso, rwemeje ko inzitizi zose yatanze nta shingiro zifite

Urukiko rukuru rwasanze nta mpamvu yo guhamagaza Perezida Paul Kagame mu rubanza ruregwamo Muganwa n’abanyamakuru b’Umuseso. Urukiko rukuru rumaze gusuzuma inzitizi zitandukanye umunyepolitiki Muganwa Andrew yarushyikirije, yanga ko urubanza aregwamo n’abayobozi bakuru b’ikinyamakuru Umuseso rwaburanishwa mu mizi, rwemeje ko nzitizi zose nta shingiro zifite. Muri izo, Muganwa yari yarusabye ko Perezida Paul Kagame yahamagazwa nawe, muri urwo rubanza.

Urukiko rukuru rwavuze ko mu rubanza nshinjabyaha habamo urega n’uregwa. Rusanga nk’uko bisanzwe urega ari ubushinjacyaha naho, abaregwa ari: Muganwa, Kabonero na Gasana. Rwanzura ko rwasanze nta mpamvu n’imwe yatuma Perezida Kagame ahamagazwa muri urwo rubanza, mu gihe atari muri ibyo bice byombi.

Mu zindi nzitizi Muganwa yari yatanze nko kuba ataburanishwa n’urukiko; kuba kandi ataburanishwa n’inkiko z’u Rwanda; no kuba ataburana wenyine mu gihe abandi baregwa hamwe badahari, nazo urukiko rwemeje ko nta shingiro zifite.

Urukiko rukuru nti rwatangaje igihe uru rubanza ruzaburanishwa mu mizi yarwo. Rwavuze ko rugiye kwongera guhamagaza bundi bushya abaregwa bose muri uru rubanza, rukabamenyesha itariki y’iburanisha.

Urukiko rwasomye umwanzuro w’izi nzitizi ku ya 19 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010, Muganwa wazirushyikirije adahari.

Muganwa Andrew ni umwe mu banyepolitiki bafunzwe, bavuga ko batavuga rumwe na guverinoma y’u Rwanda. Ni Perezida w’ishyaka Nyarwanda riharanira demokarasi, PDN- Ihumure. Ntiriremerwa. Muganwa akurikiranwa hamwe n’abanyamakuru b’Umuseso, biturutse ku nkuru yasohoye muri icyo kinyamakuru, mu mwaka wa 2009, yagiraga iti ”Impanga? Kagame arusha Habyarimana ikoranabuhanga mu gitugu gusa”.

XS
SM
MD
LG